Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu tugaragaramo umuvuduko mu iterambere. Hubatse inyubako zigezweho, ariko nta mahoteli cyangwa amacumbi aharangwa. Umuyobozi w’akarere avuga ko abashoramari batitabiriye gushora muri ubwo bucuruzi, akarere kakaba kagiye kubabimburira.
Abagenderera akarere ka Kamonyi, bahamya ko kamaze gutera imbere kubera inyubako zigezweho zihagaragara. Bavuga ko kuba aka karere gahana imbibi n’umujyi wa Kigali, haba ahantu heza ho gusohokera mu mpera z’icyumweru. Ariko bakagaragaza impungenge z’uko nta hoteli cyangwa utubari tugezweho two kwiyakiriramo.
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques yagiranye n’abanyamakuru tariki 4/7/2013, bongeye kumubaza impamvu mu karere nta hoteli n’imwe ibamo, maze abatangariza ko mu bashoramari baza mu karere nta uratinyuka kugira igitekerezo cyo kuyihubaka.
Uyu muyobozi ngo akeka ko abo bashoramari babaye bitonze ngo barebe abantu baza kuhatura, barebe ko nibubaka hoteli izagira isoko. Ngo hari abafite ibibanza, ariko bakaba baratinye kubyubaka.
Mu rwego rwo kubatinyura, umuyobozi w’akarere avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2013-2014, akarere kiyemeje kubaka “Guest House” ahitwa ku Ijuru rya Kamonyi, hamwe mu hantu nyaburanga hafite amateka kuko hatuye umwami Yuhi Mazimpaka.
The post Kamonyi: Ishoramari mu bijyanye n’amahoteli riragenda biguru ntege appeared first on The Rwandan Cook.