Hari ahantu batanga servisi zo kugaburira abakiriya usanga badafite ubushobozi bwo kugura firigo nyinshi ku buryo usanga firigo imwe irimo inyama z’inka, inkoko, borosheti, ibishyimbo byasigaye bidakoreshejwe, … ikipe ishinzwe kugenzura imikorere y’ahakirirwa abashyitsi batanga n’amafunguro mu Karere ka Huye iti “ibi si byo”.
Umwe mu bagize iyi kipe ati “twasuye amaresitora n’ahandi bakira abantu ho mu mujyi wa Butare. Twasanze hari aho usanga firigo imwe ibitse ibiribwa by’ubwoko butandukanye. Ibi ntibijyanye n’isuku aha hantu haba hagomba abakiriya babagana”.
Undi mu bagize iyi kipe ati “iyo umuntu yegeranyije ibiribwa, usanga byarataye uburyohe by’umwimerere. Bityo ukaba wasanga inkoko itagifite uburyohe bw’inkoko busanzwe, kubera ko iba yegeranyijwe n’inyama z’ihene. Za nyama z’ihene na zo nizotswamo borosheti, iyo borosheti ntizaba ifite uburyohe basanzwe bwa borosheti.”
Inama rero ku banyamaresitora, bar, motel, ndetse na hotel ni uko bagira firigo zihagije, buri bwoko bw’ikiribwa bukagira ububiko bwihariye. Cyangwa se na none, ba nyir’ukwakira abakiriya babaha n’amafunguro bajye bagura ibintu bikeya, abakiriya bari bumare. Ntibakagure byinshi aha ngo birahendutse kandi batazabona aho babibika.