Aya ni amagambo ya Eugene Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, mu nama yagiranye n’ abafite amaresitora, za bar, amamoteri ndetse n’abandi bacumbikira abagenzi mu mujyi wa Butare, kuri uyu wa 22 Mutarama,2013. Iyi nama yari igamije gushishikariza aba bakira abantu batandukanye gutanga serivisi nziza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye rero, yibukije abari mu nama ko gutanga serivisi nziza atari ukumenya ko umukiriya akeneye icyo kunywa cyangwa gufungura akakigezwaho bidatinze gusa, ahubwo ko bidakwiye ko abaseriva bakomeza guha umuntu inzoga kandi babona ko yasinze.
Aha yatanze urugero rwa resitora-bar imwe ijya ibonekamo abana b’abanyeshuri bo muri kaminuza bajya bavamo mu gitondo cyo ku cyumweru basinze, banatahanye amacupa. Yagize ati “bene ibyo bikorwa ni iby’ubugome, si serivisi nziza.”
Yakomeje agira ati “igihe ubona umuntu yamaze gusinda, ntiwari ukwiye gukomeza kumududira inzoga, ahubwo wakagombye kumushakira uko ataha, byanaba ngombwa ukamushakira aho aryama. Icyo nzi ni uko umuntu ugiriye gutyo bucya aza kukwishyura.” Nta n’uwabura kuvuga ko avamo umukiriya uhoraho cyangwa umuntu uvuga neza aho bamuhaye bene iyi serivisi. Ibi kandi bibazanira ishema n’abakiriya.
Na none kandi, kubera ko hari abakiriya baza bakaka ibintu byinshi byarangira bakabura ibyo bishyura, abanyamaresitora, bar na motel babwiwe ko byaba byiza ko uko umukiriya yatse ikintu bakimuzanira hamwe na fagitire.
Meya ati “ubu ni bumwe mu buryo bwo kwirinda ingorane z’abakiriya babura ibyo kwishyura bikaba byatuma bafata umwenda ushobora no kubagora kwishyura. “