Quantcast
Channel: Home
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Rwanda | Rubavu: abanyamahoteri barasabwa kwamamaza ibyo bakora mu guteza imbere ubucyerarugendo

$
0
0

Mu nama yabaye taliki ya 26/10/2012, abagize ishyirahamwe  y’abafite Hotel, Bar, Restaurant n’amazu acumbikira abagenzi mu karere ka Rubavu bongeye gushishikarizwa kumenyekanisha ibyo bakora no guteza imbere ubucyerarugendo.

Akarere ka Rubavu niko karere kabarirwamo amahotel menshi n’amazu yakira abagenzi ariko amenshi ntamenyekana kubera kutimenyekanisha, ibyo bigatuma harimo abacyerarugendo badashobora kuyamenya cyangwa bikabagora kumenya aho bajya kandi hari ababakira.

Uretse amahotel akomeye yashoboye kubaka izina, ayandi mahoteli atimenyekanisha avuga ko adakunze kubona abayitabira, gusa ikibazo akaba atari ibura ry’abayitabira ahubwo ari ibikorwa byo kwimenyekanisha biba bitakozwe.

Denis Karera mu nama n’abafite amahotel, Bar, Restaurant n’amazu acumbikira abagenzi mu karere ka Rubavu

Nkuko byagarutsweho na Denis Karera, Perezida w’ishyirahamwe ry’abafite Hotel, Bar, Restaurant n’amazu acumbikira abagenzi mu karere ka Rubavu, ngo gukorera hamwe byongera imbaraga kandi bikabafasha kongera umusaruro w’akazi kabo kuburyo ufite abantu benshi ashobora kurangira undi kubera imikoranire myiza.

Denis Karera avuga ko kwamamaza ibikorwa bituma bamenyekana, ibi bikaba bikorwa na bacye, avuga ko nubwo kumenyekana ataribyo bikwiye ahubwo hagomba no gutwara serivise nziza kugira ngo uwo bakiriye n’ubutaha azagruke yishimye ariko ngo nabyo birakenewe, ibyo gutanga serivisi nziza bikaba biri no mu ntego z’ishyirahamwe ry’abafite Hotel, Bar, Restaurant n’amazu acumbikira abagenzi mu karere ka Rubavu.

Akarere ka Rubavu gafite ibikorwa byinshi nyaburanga byatuma bateza imbere ubucyerarugendo hatarebwe ikivu gusa hamwe n’umupaka wa Congo ahubwo abafite amahotel, Bar, Restaurant n’amazu acumbikira abagenzi mu karere ka Rubavu bakaba bagira n’ibindi bikorwa bereka bamucyerarugendo mu guteza imbere ubucyerarugendo nkuko byagarutsweho na Munyankindi Benoit umukozi wa RDB mu karere ka Rubavu, muri byo ngo harimo umusozi wa Rubavu umaze gutegurwa ndetse n’umusozi wa Nengo ufite amateka ajyanye n’intambara ya kabiri y’isi.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Trending Articles