Quantcast
Channel: Home
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Ba nyir’amaresitora n’amahoteri bayikurikiraniraniye yarushaho gukora neza

$
0
0

Amahoro Jean Paul, umwe mu bagira resitora mu mugi wa Butare, avuga ko ba nyir’amaresitora na ba nyir’amahoteri bagiye bahibera, bakikurikiranira imikorere y’abakozi, ntibabiharire abazicunga (managers), serivisi mbi ihinubirwa yashira.

“Serivisi zitangwa nabi mu mahoteri no mu maresitora kuko ba nyiri bizinesi (business) baba badahari”, uyu ni Amahoro Jean Paul uvuga, “kuza rimwe na rimwe basa n’abarunguruka, kandi rimwe na rimwe n’abo bahaye kuzicunga (managers) baba badahari bituma abakozi bica akazi, ni uko bagatanga serivisi mbi.”

Akomeza agira ati “ni byiza ko nyiri bizinesi ahaba, agafata igihe cyo kwitegereza uko abantu bakora, ndetse agafata n’igihe cyo kubakosora cyangwa yabona ari ngombwa akabashakira ubahugura. Hariho n’uba adashoboye akazi runaka ashoboye akandi. Icyo gihe yamuhindurira.”

Na none kandi ati “Naho ubundi, kuza rimwe gusa ubundi akigendera bituma n’umunebwe cyangwa utazi kwitwara neza ku bakiriya yitwararika mu gihe gito amubona, yamara kugenda wa mukozi ukora nabi akisubirira mu kamenyero ke.”

Ibi ariko Amahoro ntabivugaho rumwe na Sipiriyani Mutwarasibo, Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Huye. We avuga ko igihe turimo kitakiri icyo gukorera ku jisho, ahubwo ko ari icya buri wese gukora neza umurimo umutunze.

Agira ati “igihe kirageze ngo abakozi bagire imyumvire yo kumva ko akazi bakora ari akabo, kuko n’ubwo baba bafite undi bakorera, na bo kaba kabatunze.”

The post Ba nyir’amaresitora n’amahoteri bayikurikiraniraniye yarushaho gukora neza appeared first on The Rwandan Cook.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Trending Articles