Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburyo bw’imitangire ya serivisi inoze kandi yihuse mu karere ka Nyanza imwe muri moteli zaho izwi ku izina rya Motel Ideal n’abakozi bayo bemeranyije ko bazajya basinyana imihigo buri mukozi wese akayihigura mu gihe cy’umwaka, igikorwa cyabaye tariki 23/10/2012.
Imihigo ya Motel Ideal yakiriwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana
Ubuyobozi bwa Motel Ideal buvuga ko iyi gahunda y’imihigo bwasanze ari bumwe mu buryo bwatuma abakozi ikoresha batanga umusaruro ushimishije yaba mu babagana babakeneyeho servisi ndetse nayo ubwayo ikarushaho kugira umuvuduko mu iterambere.
Igikorwa cyo gusinyana n’abakozi bayo amasezerano y’imihigo ubuyobozi bwa Motel Ideal busobanura ko ari agashya bwigiye ku buyobozi bw’inzego bwite za leta cyane cyane mu buyobozi bw’inzego z’ibanze zegereye abaturage.
Nk’uko ubuyobozi bwa Motel Ideal bubivuga nta gihombo kibaho nko kuvunika ushaka amafaranga wajya kuyashakamo servisi ugahabwa iyo utishimiye kandi byarangiza ikakugiraho ingaruka yaba izako kanya cyangwa iz’igihe kirekire.
Abakozi ba Motel Ideal bagirwa inama z’uburyo bashobora kwakira neza ababagana
Urwego rwose rufite abarugana rugomba kurangwa na servisi inoze kandi yihuse kugira ngo abantu b’ingeri zitandukanye barusangemo ibyo bakeneye nk’uko Twagirayezu Michel Ragadi umuyobozi wa Motel Ideal yabivuze.
Ati: “ Mu bucuruzi byo biba bigomba kuba ari akarusho mu mitangire ya servisi inoze kandi yihuse kuko baba bakuzaniye amafaranga kandi niyo tuba dukeneye kugira ngo ibyo dukora bitera imbere”
Abakozi ba Motel Ideal bose uko ari 33 basinye ayo masezerano y’imihigo biyemeza ko bagomba kuyihigura mu gihe cy’umwaka wa 2012-2013. Mu byo abo bakozi biyemeza buri wese mu kazi ke birimo kubaha amasaha y’akazi ndetse no kwakirana urugwiro ababagana bakabaha serivisi inoze kandi yihuse.
Ibindi bikubiye muri ayo masezerano bifatwa nka kirazira birimo gukoresha imvugo mbi mu kazi nk’aho umukozi ashobora kwihandagaza akabwira nabi umukiriya cyangwa akarangwa n’isuku nke ku buryo uwo yakiriye agenda abimunenga ndetse byagera no ku bandi bakaba bahacika.
Muganamfura Sylvestre umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijambo rye yishimiye ko imihigo igenda irushaho kwifashishwa nk’uburyo butuma abakozi mu nzego zinyuranye batanga umusaruro.
Yashimiye ubuyobozi bwa Motel Ideal kuba bwaritegereje gahunda y’imihigo bakayikunda ndetse bukayigiraho uko abakozi bayo barushaho gutanga serivisi inoze kandi yihuse.
Yagize ati: “ Motel ideal muhorana udushya tukongera umubare w’ababagana kandi nta kindi usibye mukora usibye kureshya abantu mukabaha servisi nziza babkeneyeho”
Niyomusabye Aimé – Emmanuel wari uhagarariye urugaga rw’abikorera muri icyo gikorwa yatangaje ko imikorere y’iyo Motel Ideal itanga icyizere mu bikorera ku giti cyabo.
Ati: “ Ibi nibyo byatumye iyi motel ishyirwa ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo 15 batoranyijwe ku rwego rw’akarere bazahabwa amahugurwa mu buryo bwo kubongerera ubumenyi mu bya tekiniki”
Uyu mukozi w’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo kimwe n’abamubanjirije bose basabye ko iyo ntambwe Motel Ideal yateye ikiyemeza kugirana imihigo n’abakozi bayo yababera umusingi w’iterambere.
Imihigo ni bumwe mu buryo bwatangijwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame hagamijwe kongera umusaruro w’abakozi bo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa leta.