Quantcast
Channel: Home
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Rubavu: ikibazo cy’amacumbi yafunzwe cyavugutiwe umuti

$
0
0

Nyuma y’ibyumweru bibiri amacumbi aciriritse yakira abantu mu karere ka Rubavu agera kuri 30 afunzwe n’akarere, amwe muri yo yaba agiye kongera gufungura imiryango.

Nkuko byumvikanyweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abafite amazu acumbikira abantu muri ako karere, ngo abafite amacumbi yujuje ibisabwa mu kwakira abantu birimo isuku n’ibyangombwa bagiye gukomeza gutanga srivise batangaga, naho abafite isuku ariko badafite ibyangombwa bazakora ariko nyuma y’amezi abili babe babibonye.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abafite amacumbi bujuje ibyangombwa nk’isuku ariko bakorera mu nyubako zo guturamo nabo bagomba kuganira n’akarere kuburyo ibyangombwa byahindurwa inyubako zigahabwa ibyangombwa byo gukoreramo.

Amwe mumacumbi yafunzwe kubera kutagira ibyangombwa n’isuku nke

Buntu Ezechiel Nsengiyumva, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko abakorera mu mazu adafite isuku no  mu nyubako zidafite ibyangombwa bagomba gushaka ahandi bakorera.

Mu gihe cy’ibyumweru bibili, abafite amacumbi bavuga ko barenganyijwe kuko batunguwe na komisiyo ishinzwe kugenzura amacumbi igahita ibafungira mu gihe byari bikwiye ko habaho kubagira inama mbere yo kubafungira, udakwije ibyangombwa nk’isuku agacibwa amande, nyamara ngo bamwe barafungiwe banacibwa amande kandi batarimo gukora.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu Hitayezu Dirgeant ngo abafite amacumbi bahuye n’igihombo kandi bitari bikwiye, akavuga ko haba ku karere n’abafite amacumbi bagize amakosa adakwiye gusubira kuko ibibazo byabayeho byari kuganirwaho bigacyemuka.

 

Itangazo ryashyirwaga kunzu zahagaritswe gukora

Abafite amacumbi bavuga ko ubuyobozi butujuje inshingano zo kubaba hafi, ahubwo bukihutira kubafungira no guca amande nyamara ngo bwari kubahwitura isuku ikagenda neza, naho abadafite ibyangombwa bakabishaka batagombye kujya mu gihombo nkicyo bahuye nacyo kirimo gushyira ababagana hanze ubwo bari bamaze gufungirwa.

Cyakora ubuyobozi bw’akarere buvuga ko butazigera bubateguza ahubwo bagomba kurangwa no kugira isuku buri gihe, kwakira ababagana neza hamwe no gupimisha indwara zandura abakozi bakora muri aya macumbi, ibi bikajyana no kugira ibyangombwa by’aho bakorera, cyane ko hari abakorera ahakwiye gutura bigatuma babuza abantu umutekano mu gihe cy’ijoro.

Ibi kandi ngo bijyana n’imyanzuro yafashwe mu mwaka wa 2009 yasabaga ko abafite amacumbi bajya bashyikiriza akarere urutonde rw’abaraye mu macumbi yabo. Ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko gukora iri genzura bizatuma abafite amacumbi bihwitura mu kazi bagatanga serivisi nziza.

Ibi kandi byemezwa n’abafungiwe kuko igihombo babonye badakora ngo cyatumye bumva akamaro k’imikorere, bavuga ko nibongera gukora bazitwararika isuku ndetse n’abatari bazi iby’amategeko ngo bagiye kubihagurukira bamenye amategeko abagenga, ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko umuntu wese mbere yo gutangira imirimo yagombye gusobanuza amategeko amugenga kugira ngo atazagira imbogamizi.

The post Rubavu: ikibazo cy’amacumbi yafunzwe cyavugutiwe umuti appeared first on The Rwandan Cook.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Trending Articles