Quantcast
Channel: Home
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Marriott International irateganya kubaka hotel y’ibyumba 254 i Kigali

$
0
0


Marriott International, isosiyete yo mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu ikorera Dubai, ifite gahunda yo gushora imari ku mugabane w’Afurika mu mwaka wa 2014, aho bateganya kubaka amahoteli n’amacumbi yo mu rwego rwo hejuru mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Ethiopia na Ghana.
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Afurika, APO (African Press Organization), iravuga ko sosiyete y’amahoteli y’i Dubai yitwa Marriott International.Inc ifite gahunda yo kubaka amahoteli atatu yo mu rwego rwo hejuru ku mugabane w’Afurika mu mwaka wa 2014.
Ibihugu bizubakwamo izo hotel za Marriott ni u Rwanda, Ethiopia na Ghana. Mu Rwanda hazubakwa hotel y’ibyumba 254 mu Murwa mukuru Kigali.
Nk’uko inkuru ya APO ibyemeza, iyo hotel ngo izaba yujuje ibyangombwa bikenerwa mu rwego mpuzamahanga kandi ngo izubakwa mu gace kiganjemo inyubako za leta na za ambasade, kandi ikazaba itari kure y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mbese nko mu minota 20 uri mu modoka uva ku kibuga.
Muri Ethiopia, ho hazubakwa amacumbi y’abaherwe 104 mu Murwa mukuru Addis Ababa, muri Ghana naho ngo hazubakwa hotel y’akataraboneka ifite ibyumba 209, nayo ikazubakwa mu Murwa mukuru Accra.
Usibye ayo mahotel atatu mashya ya Marriott, iyi sosiyete iranateganya kongera gufungura imiryango ya hotel yayo y’ibyumba 307 iri Tripoli muri Libya, yari yarafunze muri 2010 kubera intambara yo guhirika nyakwigendera Kaddafi.
Marriott International ngo ifite na gahunda yo gushora imari mu mishinga itandukanye y’amahotel n’amacumbi mu myaka ine iri imbere ku buryo kugeza mu 2018, izaba imaze kugira amahoteli 22 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.

The post Marriott International irateganya kubaka hotel y’ibyumba 254 i Kigali appeared first on The Rwandan Cook.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Trending Articles