Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwafashe umwanzuro wo kujya butanga amashimwe ku mahoteli, resitora n’amacumbi yitwara neza akubahiriza amabwiriza agenga isuku n’imibereho myiza y’abakiliya n’abakozi.
Icyi cyemezo cyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 5/2/2013 mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Karongi, nyuma yo gusanga hari amahoteli resitora n’amacumbi atujuje ibisabwa kugira ngo atange serivisi zinoze.
Mbere yo gufata icyo cyemezo, urwego rubishinzwe mu karere rwabanje gukora igenzura risesuye hirya no hino bagenda bareba uko amahoteli ateye, ibikoni byayo, ubwiherero, ibyumba byo kuraramo, ibyagenewe gukorerwamo inama, uburyo amazi yanduye asohoka muri hoteli, isuku muri hoteli ndetse no hanze yayo.
Nyuma y’igenzura, ababishinzwe bamuritse uko amahoteli arutanwa kuva kuya mbere kugeza kuya nyuma.
Hotel ya mbere mu kubahiriza ibisabwa ni Bethany Center ifite 96.9%, iya nyuma ni Eco best Western Hotel ifite amanota 71.1%. Moriah ni iya gatatu, Holliday iya kane, Golf Eden Rock iya gatanu.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yavuze ko bafashe icyemezo cyo kujya batanga certificats ku bitwaye neza, kandi n’abitwaye nabi bagahabwa ibihano. Ni byo Kayumba akomeza asobanura: Twafashe umwanzuro ko guhera uyu munsi tugiye kujya dutanga amashimwe rimwe mu mezi atandatu ku bakoze neza, abakoze nabi bagahanwa kuko iyo dukoze igenzura turagaruka tukabereka uko byari bimeze mbere ibitaragenze neza bakabikosora, ni ukuvuga ko ku igenzura rikurikira bagomba kuba bazamutse mu manota, ni yo mpamvu twafashe iki cyemezo kugira ngo abantu bajye bahora barushanwa.
Akayezu Jean Marie ni manager wa Gold Eden Rock Hotel yaje ku mwanya wa karindwi. Yadutangarije ko kiriya cyemezo yacyakiriye agira ati: kizatuma bikebuka bakareba ibyo dukwiye kuvugurura, kandi ni byiza ko abazajya bitwara neza bazajya bahabwa amashimwe, nabyo bizatuma abandi barushaho kunoza serivisi.
Usibye amahoteli, amaresitora n’amacumbi, inama y’umutekano y’akarere ka Karongi yanasanze hakiri ibigo nderabuzima byinshi muri Karongi birangwamo isuku nke, ibindi ugasanga nta hagenewe kujugunywa imyanda hahagije bifite.
Ubusanzwe ibigo nderabuzima bisabwa kugira ahajugunywa imyanda hane (4), ariko ibirenga 1/2 ku bigo 20 ibihafite ni mbarwa. Ingero zatanzwe ku bigo nderabuzima bidafite isuku n’ibiyifite ni icya Rufungo kiza ku mwanya wa nyuma n’amanota 25%, icya police Karongi gifite 38%, Kirambo na Bubazi bifite 40%. Ikigo nderabuzima cya Gisovu ni cyo cyambere n’amanota 88%.
The post KARONGI: Amahoteli na resitora bikora neza bizajya bihabwa amashimwe appeared first on The Rwandan Cook.