Abaturage bagana isantere y’ubucuruzi ya Kibirizi mu Murenge wa Rubengera barinubira kuba bicwa n’inzara kuko ubwinshi mu buriro bwaho bwafunzwe.
Ubuke bwa resitora (Restaurent) muri iyi santere ya Kibirizi bwagaragaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi bufashe umwanzuro wo gufunga zimwe mu zari zisanzwe zikora ariko zikagaragaza isuku nke.
Munyagaju Aimable umwe mu bagana iyi santere ati:”Nkatwe abantu duturuka kure tubura aho turira cyane iyo tuje kurema isoko. Iyi santere ifite ikibazo cyo kuba nta resitora zihaba.”
Nubwo kubura aho bafatira amafunguro muri iyi santere muri iyi minsi biri guterwa n’icyemezo cy’ifungwa rya resitora biturutse kuri gahunda yafashwe n’ubuyobozi, bemera ko wasangaga isuku ya zimwe muri zo idahagije, bagasaba ba nyiri ayo maresitora ko bakwikosora ariko bagasaba na Leta kuyafungura, ubuzima bugakomeza.
Migambi Jean ati:” Hari hamwe wabonaga ko isuku yaho idahagije pe. Ariko rero ubuyobozi bwareba gahunda bushyiraho bukabwira abasanzwe babikora buti mwebwe nimukore gutya, nabo bagakosora, ariko abahagana ntibicwe n’inzara.”
Ngendambizi Gedeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera asanga mu gihe zimwe muri izi resitora zitarafungurwa, abantu bakwihangana bakajya bagana inke zabashije gusigara zidafunzwe.
Ati: “Hari resitora zidafunze, bazijya bazigana mu gihe izindi zitaruzuza ibisabwa ngo zifungurwe kuko ahafunzwe biba biba ari uko komite ishinzwe isuku yasanze hari isuku idahagije.”
Nubwo ariko Umurenge wa Rubengera wafashe iki cyemezo cyo gufunga amaresitora agaragaza isuku nke, hari amwe mu maresitora yo muri iyi santere y’ubucuruzi ya Kibirizi yakagombye kuba ari mu yafunze yahisemo gukora rwihishwa, gusa ubuyobozi bw’uyu Murenge bukaba butangaza ko uzafatwa azahanwa bikomeye.