Quantcast
Channel: Home
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Kayonza: Abafite za Motel na Resitora bemerewe kujya kugura inyama mu turere tutashyiriweho akato

$
0
0

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko abafite za Motel na Resitora bemerewe kujya kugura inyama z’inka mu turere tutashyiriweho akato ku bijyanye n’ubucuruzi bw’inyama n’amata by’inka.

Mu cyumweru gishize ikigo cya RAB gikorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ngo cyagiriye inama akarere ka Kayonza yo guhagarika ubucuruzi bw’inyama z’inka n’amata ya zo. Ibyo ngo biri muri gahunda yo gukumira ikwirakwizwa ry’indwara y’uburenge ikomeje gusakara mu mirenge igize akarere ka Kayonza nk’uko umuyobozi wa ko yabidutangarije.

Iki cyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bw’inyama n’amata by’inka kigitangazwa, bamwe mu bafite za motel na resitora mu karere ka Kayonza bahise batangaza ko bizabashyira mu gihombo nk’uko umuyobozi wa East Land Motel Nkurunziza Jean de Dieu yabidutangarije tariki tariki 11/01/2013.

Yagize ati “Mbere y’uko icyo cyemezo gifatwa hari abantu twari twaragiranye amasezerano ko tuzabakira, kandi mu byo twavuganye tugomba kubakiriza harimo n’inyama. Biragoye rero kubaha ibyo kurya bitariho inyama kandi mwarabyumvikanye. None kubaha ikindi gisimbura inyama usanga duhomba kuko ubwo tuba dusabwa kubaha ifi”

Icyo abafite za Motel na resitora bahurizagaho ni uko bakoroherezwa bakajya bajya bagura inyama mu tundi turere tutashyizwe mu kato. Basabaga ko abaganga b’amatungo bo mu turere tutari mu kato bajya batanga ibyangombwa by’inyama zaguriwe muri utwo turere zinjizwa mu karere ka Kayonza kugira ngo abacuruzi badahomba cyane.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko byemewe kugura inyama mu turere tutashyizwe mu kato.

Yagize ati “Biremewe, ndetse n’ucuruza amata ashobora kuyacuruza. Gusa umuntu ubishaka (inyama n’amata) asaba icyemezo muri RAB kuko ari bo bashobora kubikurikirana bakamenya aho uwo muntu abigurira kuko bo bakorera mu turere twose”

Indwara y’uburenge igaragara bwa mbere mu karere ka Kayonza yagaragaye mu murenge wa Murundi, nyuma iza kugera no mu murenge wa Gahini. Ibyo ngo byatewe n’abantu babagaga inyama bakazinyuza mu mashyamba nijoro bazijyana mu yindi mirenge nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga.

Ibyo ngo ni byo byabaye intandaro yo guhagarika ubucuruzi bw’inyama n’amata mu karere kose kugira ngo ikibazo cy’uburenge kibane cyitabweho.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Trending Articles