Quantcast
Channel: Home
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Rwanda | Nyanza: Ubugenzuzi bw’isuku bwahereye mu mahoteri n’amaresitora

$
0
0

Amahoteri n’amaresitora akorera mu mujyi w’akarere ka Nyanza yatangiye gukorerwamo ubugenzuzi bw’isuku n’imitangire ya servisi ku babagana hagamijwe kubahwitura mu bitagenda neza.

Ubugenzuzi bw’isuku bwahereye mu mahoteri n’amaresitora

Hotel Dayenu iri mu karere ka Nyanza

Hotel Dayenu iri mu karere ka Nyanza

Abakozi b’akarere ka Nyanza banyuranye bigabanyijemo amatsinda basura amahoteri n’amaresitora akorera mu gice cy’umujyi w’ako karere tariki 8/01/2013.

Mu itsinda ryari riyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ryerekeje muri Dayenu Hotel ikaba ari imwe mu mahoteri akomeye akorera muri ako karere. Icyari kigamijwe ni ugusuzuma isuku yaho n’imitangite ya servisi.

Ibyagenzurwaga muri iki gikorwa ni ibikoni, ubwiherero, imibereho y’abakozi ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko abagenga mu kazi aho avuga ko bagomba kugira amasezerano y’akazi, bagateganyirizwa bagakorerwa n’ibindi itegeko ry’umurimo ribemerera mu Rwanda.

Abari muri iri tsinda ryari ryobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza basuye ibice bitandukanye bya Dayenu Hotel bagira ibyo bashima n’ibyo banenga.

 

Ubugenzuzi bw’isuku bwahereye mu mahoteri n’amaresitora1

Gasana Gaspard nyiri Dayenu Hotel asobanura ko ibyo yasabwe agiye kwihutira kubishyira mu bikorwa.

Gasana Gaspard nyiri Dayenu Hotel asobanura ko ibyo yasabwe agiye kwihutira kubishyira mu bikorwa.

Bimwe mu byo banenze n’uko bamwe muri bo batagira amasezerano y’akazi ndetse nta n’imyambaro yabo yihariye ibaranga ngo ibatandukanye n’ababagana.

Ku birebana no kubungabunga ibijyanye n’isuku basabwe ko batandukana n’uburyo bw’agakondo bwo kumisha amasahani bakoresheje ibitambaro rimwe na rimwe usanga isuku yabyo itizewe. Ni muri urwo rwego basabwe kushaka ibyuma byabugenewe byifashisha umwuka mu kumutsa ibikoresho byogejwe kurusha gukoresha ibitambaro.

Mu buryo bw’imitangire ya servisi nabwo hari ibyo basabwe gutandukana nabyo nk’uburyo bwo kwandika mu bitabo abaza babagana bakeneye amacumbi ahubwo bakifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenya imyirondoro yabo.

Gasana Gaspard nyir’iyo Dayenu Hotel yasuwe n’iryo tsinda ry’abakozi b’akarere ka Nyanza baje gusuzuma isuku n’imitangire ya servisi yabijeje ko mu cyumweru kimwe azaba yakosoye ibitagenda neza byanezwe muri urwo ruzinduko rwakozwe.

Usibye ibyasabwe Dayenu Hotel kurushaho kunoza ngo isuku n’imitangire ya servisi igende neza, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimiye muri rusange iterambere ry’amahoteri n’imitangire ya serivisi yayo muri ako karere.

Yavuze ko urwego rw’imitangire ya servisi n’isuku iyo bimeze neza birushaho gukurura abantu ndetse inzego zose zikabyungukiramo yaba akarere bakoreramo ndetse n’uwashoye imali ye muri rusange.

Nyuma y’uko amahoteri n’amaresitora akorera mu karere ka Nyanza asuwe hazakurikiraho gusura ibigo bya leta kugira ngo hasuzumwe imitangire yabyo ya servisi hanyuma aho bitagenda neza bagirwe inama ku buryo byakosorwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1006

Trending Articles