Amwe mu mahoteri n’amaresitora akorera mu mujyi wa Nyanza yasuwe agasangwamo isuku nke ndetse na servisi mbi mu kwakira ababagana yihanagirijwe n’inama njyanama y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 28/12/2012.
Ibi yabisabye nyuma y’uko bamwe mu bayigize basuye amwe mu mahoteri n’amarestora akorera mu gice cy’umujyi w’akarere ka Nyanza bagasanga hamwe na hamwe isuku yaho itifashe neza ndetse n’uburyo bakiramo ababagana bucumbagira.
Heritage Hotel mu mujyi wa Nyanza hashimiwe kuba ifite isuku
Iri suzuma ryakorewe mu murenge wa Busasamana rihera aho Entreprise Hadji ikorera ku Muhanda wa Kigali- Huye. Komisiyo y’imibereho myiza mu nama njyanama y’akarere ka Nyanza ivuga ko yasanze muri rusange isuku yaho imeze neza ariko isiga ibasabye kugira ibyo bakosora.
Mu byo Entreprise Hadji yasabwe ni ugusukura birushijeho udutambaro tuyunguruzwa amata, igikoni atekerwamo hamwe naho bogereza utujerekani bayabikamo. Komisiyo yari ishinzwe iki gikorwa yanashimye uburyo bakiramo ababagana basabwa kubikomeza.
Guest House Ikigabiro iri ahitwa ku Bigega mu mujyi wa Nyanza naho iyo komisiyo yarahagendereye ariko abayigize ntibanezezwa n’isuku basanze mu misarane yayo.
Scan Life mu mujyi wa Nyanza hari mu hasuwe n’iyo komisiyo isanga aho bagerageza kugira isuku ari aho batangira amafunguro ariko aho atekerwa ngo nta suku na mba iharangwa.
Ibi byatumye abagize komisiyo basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana gukurikirana icyo kibazo mu gihe kingana n’icyumweru kimwe kugira ngo hagire ibikosorwa ku isuku nke bahasanze.
Mu rwego rw’amahoteri iyitwa Heritage Hotel mu mujyi wa Nyanza komisoyo yemeza ko yahasanze isuku yo mu rwego rwo hejuru isaba abahakorera ko bakomeza kuyitaho.
Icyakora mukeba wayo Hotel Dayenu bayigezeho bayinenze isuku nke mu gikoni, aho bogereza amasahani na bimwe mu byumba abantu bogeramo (Douches).
Abagize komisiyo bagiriye inama iyo Hotel Dayenu kwita ku isuku no kuyigira umuco kugira ngo ubuzima bw’abantu burusheho kuba bwiza.
Mu bindi iyo komisiyo yayisabye ni ukwakira neza ababagana ndetse no kujya bagaragaza kuri Menu igihe gikoreshwa mu gutegura igaburo umukiriya aba yaje abasaba.
Buri gihembwe isuzuma nk’iri rizajya rikorerwa mu mahoteri n’amaresitora kugira ngo batozwe kugira isuku umuco no kwakira neza ababagana nk’uko komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu nama njyanama y’akarere ka Nyanza ibivuga.