Mu kiganiro twagiranye n’umukozi uteka muri Hoteri urumuri, witwa Nuru Narcisse kuri uyu wa 7/5/2014 yadutangaje bumwe mu buryo bateguramo ifi ivanzemo n’ibibiringanya avuga ko mbere yo gutangira kubitegura, hakurikizwa izi nama :Toranya ibibiringanya bifite ubunini buringaniye.
Fata ibiringanya byawe nyuma umaze kubikatamo ubyinike mu mazi, urambure utwo duce ku isahane maze uminjireho umunyu kuri buri gace.
Ubirekere mu mazi iminota 30 maze ubyunyuguze n’amazi akonje unazihanagure n’igitambaro kiza kugirango zumuke neza.
Ibi bituma ibibiringanya bita amazi biba bifite kandi bigatuma bidafata amavuta menshi mu gihe biri gutekwa bityo ukarya ibiryo bifite amavuta macye.
Ibikoreshwa : Ibibiringanya 2 cyangwa 3 biringaniye, igitunguru 1, Puwavuro z’icyatsi 2 cyangwa se 1 y’umutuku n’indi y’icyatsi.
Inyanya zidahiye cyane, Garama 500 kujyeza 600 z’ifi ukurikije ubwoko bw’ifi ( kapitene cyangwa tilapia), Tungurusumu 2, umunyu, ibirungo, pili-pili n’amazi y’indimu, amavuta ibyiza ugashyiramo amavuta ya olive, ariko amavuta ariyo yose yabikora.
Uko bitekwa : Kata ibiringanya mu tuziga dufite umubyimba ungana na cm 1, minjiraho umunyu udushyire mu mazi nk’uko twabivuze dutangira. Maze ukate muri utwotuziga utundi dupande tune.
Mugihe ibi biringanya biri mu mazi, kora uruvange rwa tungurusumu isekuye hamwe n’umunyu, ibirungo, pili-pili, amazi y’indimu n’amavuta.
Kata ifi mu bice binini (ujyereranyije cm 5×5) maze ufate urwo ruvange umaze gukora ubisige kuri iyo fi, ubishyire kuruhande.
Kata igitunguru, ukate powavuro n’inyanya ubishatse ku ipanu nini, shyushya amavuta maze ukarange utwo dupande tw’ibibiringanya mu gihe kingana n’iminota 10. Ugaragure udahagarara kugira ngo wirinde ko ibibiringanya byawe bifata ku ipanu.
Wongeremo igitunguru maze ukomeze ugaragure mpaka igitunguru gihinduye ibara. Ongeramo ibipande bya powavuro n’inyanya ubaye wayikoresheje maze uvange byose.
Panga neza ibipande by’ifi yawe mu ipanu hejuru n’ibindi byose ariko ntimuvange. Nshyiraho umufuniko ku ipanu ugabanye n’umuriro. Ubireke bishye mugihe kingana n’iminota 30.
Iyo bimaze gushya ubigaburana n’umuceri w’umweru na salade y’imboga.
Share and Enjoy
• Facebook • TwitterThe post Uburyo bwo gutegura ifi itekanye n’ibibiringanya appeared first on The Rwandan Cook.